“Ijuru ryatashye mu Rwanda, abakirisitu gatolika bahisemo neza!” (Padiri Dominiko)

Muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, ku wa gatandatu tariki 28/11/2020,hizihijwe umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, umunsi ngarukamwaka uba ku itariki 28 Ugushyingo. Kuri iyi nshuro ya 39 byari akarusho, kuko uwo munsi mukuru  warahuriranye n’umunsi Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda , Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, yashyizwe ku rwego rwa Karidinari; … [Komeza…]

“OYA, NTABWO NZAPFA,  AHUBWO NZARAMBA…”

Umuntu wamenye ububasha n’ubutabazi by’ Uhoraho, akavumbura urukundo  n’ineza bye, uwo niwe ushobora gusubira muri  aya magambo ya Zaburi 118, akayahamya nta mususu nka Diyakoni RUTAGANDA Abel  wageze aho ayagira intego  y’ubuzima bwose, ati: “Oya, ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza  ibikorwa by’uhoraho”.  Nyuma y’ibyumweru bitatu arangwa mu kiliziya ko agiye gushyirwa mu rwego rw’abadiyakoni, Faratri Abel RUTAGANDA ejo kucyumweru, … [Komeza…]

Nyuma y’imyaka 17,  Gikondo igiye kwibaruka ubuheta

Kuva muri 1980, Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti iragizwa ubwo Umuryango w’Iyogezabutumwa Gatolika uzwi ku izina ry’ Abapalotini. U Rwanda rukaba rubarirwa mu karere kamwe hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Bubiligi. Gikondo nayo ibarirwa muri paruwasi 6 zaragijwe uwo muryango mu Rwanda, no muri RDC. Ku buryo bw’umwihariko, Gikondo … [Komeza…]