« Ntabwo washaka Yezu ufite umutima ufunze. »( Diacre Abel,sac)

Mu nyigisho ye yatanze mu misa ya I yo kuri uyu munsi Mukuru wa Noheri, muri Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti,  Diyakoni Abeli  yagaragaje ko  bitoroshye gushaka Yezu ngo umubone igihe afite umutima ufunze, yagize ati: Biroroshye gushakashaka Yezu ahantu hose, ariko twibagirwa kumufungurira umutima wacu.  Ntabwo washaka Yezu ufite umutima … [Komeza…]

Mana wandize muri Covid-19, nzagushimira nimazeyo

Tugeze muri ya minsi isoza umwaka ikanatwinjiza mu mwaka mushya. Mu butumwa paruwasi ya gikondo yatwoherereje butwibutsa wa mugenzo mwiza  wo gusoza umwaka no gutangira umushya turi kumwe n’Imana umubyeyi usumba abandi babyeyi, iragira iti:  » Uhoraho nzakwitura iki mu byiza byose wampaye? » (Zb115:12). Niba dusanzwe tujya gusura ababyeyi n’incuti zacu  muri iki gihe cy’iminsi … [Komeza…]

SOBANUKIRWA N’UMWAKA WA LITURUJIYA

UMWAKA WA LITURUJIYA NI IKI? Igihe twita « umwaka wa liturujiya » ni igihe gikomeye abakristu twiyibutsa kandi turushaho kuba abakristu. Ni amateka yo gucungurwa kwa muntu. Bityo tukibuka ubuzima bwa Kristu n’urukundo rw’Imana. Ibibazo twibaza : umwaka wa liturujiya ni iki ? Ni iki uyu mwaka umarira umukristu ? Ni iki kiranga uyu mwaka ? Inkomoko y’umwaka waliturujiya Nk’uko tubizi … [Komeza…]