INYABUTATU Y’IGISOBANURO CY’IJORO RYA PASIKA »

Bakristu bavandimwe, hashize iminsi tudashobora guteranira hamwe mu Ngoro y’Imana, ngo dukurikire za nyigisho dukunda twahabwaga n’abasaseredoti bacu. Muri aka kanya twifuje kubakumbuza iza Padiri Eugène NIYONZIMA, sac, Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda , muri RDC no mu Bubiligi,twifashishije iyo yatanze ejo ku wa Gatandatu Mutagatifu, tariki ya 11/04/2020. N’ubwo tutari duhari,  tuzi neza … [Komeza…]

GIKONDO MU MYITOZO ITATU

Nyuma y’aho muri iyi minsi hatangiwe amabwiriza ya “Guma mu rugo” nk’imwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus COVID -19, Paruwasi ya Gikondo yitiriweMutagatifu Visenti Pallotti, yafashe izindi ngamba nshya / “initiatives” zigamije gufasha abakristu gukomeza kuguma mu ngo zabo ariko batuje kandi banakomeza gusigasira imigenzo n’indangagaciro z’ubukristu. Nyuma … [Komeza…]

« URUGO » NI YO KILIZIYA Y’IBANZE

Abakristu bajyaga bashishikarizwa kumva ko urugo arirwo Kiliziya y’ibanze bakagira ngo ni ugukabya. None kuva aho  icyorezo cya coronavirus kigereye mu gihugu cyacu, twese turasabwa kuguma mu ngo zacu. Ku buryo bw’umwihariko abakristu bagashishikarizwa kumva ko ibi bihe bitagomba kubatandukanya n’Imana, ngo babeho nkaho « Kiliziya » umuryango w’Imana utakibaho,  bitewe n’uko batagishobora kujya kumvira misa cyangwa … [Komeza…]