UKWEZI KWA CYENDA GUSIZE KILIZIYA ISAKAWE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2019,   twongeye gutera intambwe ishimishije mu gikorwa cyo kwagura kiliziya yacu. Ni nyuma y’amaezi icyenda dutangiye ku mugaragaro urugendo rutagatifu rwo kwagura Kiliziya, kuko ku cyumweru tariki ya 29/04/2018, aribwo urwo rugendo rwatangijwe. Ni intambwe abakristu benshi bari bategereje , yo kubona kiliziya yacu isakaye. Uyu munsi rero saa … [Komeza…]

IMYANZURO Y’INAMA YA PARUWASI Y’IKENURABUSHYO YO KUWA 19 MUTARAMA 2019

Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo yateranye ku wa gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019, yafashe imyanzuro ikurikira: Igikorwa cyo kwagura kiliziya kirakomeje. Buri mukristu arasabwa gukomeza gutanga itafari yiyemeje gukeza igihe imirimo yo kwagura izarangirira. Kandi n’abatarigeze bagira icyo biyemeza cya buri kwezi, barasabwa kwitabira iki gikorwa cyo kwagura ingoro y’ Imana. Kubera ko umuryangoremezo wa … [Komeza…]

“Urumuri rw’Imana ntiruzimywa na za Serwakira”

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Nongeye kubifuriza kuguma mu byishimo byiza bya Noheri n’iby’Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Muri ibi bihe tukizirikana kuri ibyo byishimo by’impurirane, nsanze ari byiza kubagezaho inyigisho twahawe mu Ijoro rya Noheri. Ni inyigisho yatanzwe   Padiri NIYONZIMA Eugene, Umukuru wa Province  y’Umuryango w’Abapallottini mu Rwanda , muri RDC no mu Bubiligi, … [Komeza…]