I BETELEHEMU YEZU YAVUKIYE MU « KIRUGU »; I GIKONDO YAVUKIYE MURI « CHANTIER »

Noheri ya 2018 ntizibagirana ku bakristu ba Paruwasi ya Gikondo. Ntizibagirana kubera ko iyo Noheri yabaye paruwasi iri muri Chantier y’imirimo yo kwagura kiliziya yayo.  N’ubwo abakristu bari bihaye umuhigo wa kumvira igitaramo cya Misa ya Noheri muri Kiliziya nshya ntibyakunze. Ubwo imirimo yo kwagura Kiliziya ya paruwasi ya Gikondo yatangizwaga ku mugaragaro kuwa 29/04/2018, … [Komeza…]

BURYA YA MVURA ITUMA AK’IMUHANA KAZA HARI UBWO IDAHITA!

Kuva dutangiye urugendo rutagatifu ra kwagura Kiliziya yacu, amezi umunani agiye gushira., kuko hasigaye icyumweru kimwe gusa.  Koko rero twinjiye muri uru rugendo ku mugaragaro ku itariki ya 29/04/2018. Kuwa icyo gihe twagiye twiringira ko tuzunganirwa n’inkunga z’abagira neza cyangwa inguzanyo tuvanye muri Banki. Nyamara kugeza magingo aya,inkunga zose twari dutegereje ko zava hanze zarabuze. … [Komeza…]

UMUNSI W’168 USIZE AMABATI YA KILIZIYA ASAMBUWE

Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 24/09/2018, nibwo iminsi 168 yuzuye igikorwa cyo kwagura kiliziya gitangijwe ku mugaragaro.  Ni ukuvuga amazi atanu n’iminsi 14 gusa. Ku bamenyereye imirimo y’ubwubatsi bwa za kiliziya, bahamya ko  Gikondo ishobora kuzandika amateka yo kuba igiye kuzuza Kiliziya yayo  mu gihe gito cyane ugereranyije n’igihe izindi paruwasi zamaze zubaka … [Komeza…]