UKWEZI KUMWE KURI ATATU PARUWASI YACU YAHAWE NGO IBE IRANGIJE KWAGURA KILIZIYA KO KURANGIYE KUDUSIGIYE IKI?

Ejo kuwa kane   hari tariki 10 Gicuransi. Umuntu  arebye  igihe uruhushya rwo kwagura kiliziya ya paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti ruzarangirira, hari hashize ukwezi kumwe. Koko rero, ku cyangombwa cyemerera   Paruwasi  gutangira imirimo yo kwagura , bigaragara ko urwo rushushya rutangira kubahirizwa kuva tariki ya 10Mata 2018  rukazarangira ku tarikiya 10 Nyakanga 2018. Ukwezi kumwe … [Komeza…]

Iyi “chantier” turimo nitutayitagatifurizamo tuzayihindaniramo”

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/05/2018, mu nyigisho Padiri Mukuru Rwasa Chrysante yatanze mu gitambo cya misa ya mu gitondo, yasabye abakristu kumva ko imirimo yo kwagura Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo ibareba bose, ariko abasaba kwitonda kuko  ngo “iyi chantier turimo nitutayitagatifurizamo tuzahindaniramo”. Ibi yabivuze abihuza n’ishyaka ryaranze intumwa za mbere za Yezu, ashishikariza … [Komeza…]

GIKONDO NA KABUGA MU MUBANO WIHARIYE

Paruwasi ya Gikondo ni paruwasi ikunze kubana cyane n’izindi paruwasi. Mu nshingano z’ibanze komisiyo y’umubano  ifite muri iyi paruwasi harimo iyo kwagura amarembo no kubana n’izindi paruwasi. Kuva umwaka ushinze paruwasi ya Gikondo yihaye ibinyujije muri iyi komisiyo y’umubano, hihaye inshingano yo kugirana umubano wihariye an paruwasi zose z’abapalotini uko ari esheshatu, muriaka karere u … [Komeza…]