ESE MULAYIKI, UHAGAZE HE MU BUTUMWA BWAWE

Ubwo abalayiki bizihizaga umunsi mukuru wabo ejo ku cyumweru tariki ya 08/11/2020, Kiliziya yabashishikarije kutagira ubwoba no kuba maso. Uwo munsi mukuru wabo wasanze abalayiki bamwe badashobora kwinjira muri Kiliziya zabo, kuko hamwe na hamwe zigifunze, kandi n’aho zafunguwe, umubare w’abemerewe kujya mu misa ku cyumweru nturenga icya 1/2 cy’imyanya buri kiliziya ifite, iyo ni … [Komeza…]

IGITAMBO CYA MISA: ISOKO Y’UBUZIMA N’IBYISHIMO

Muri iyi minsi, cyane cyane kuva aho Kiliziya zimwe na zimwe harimo n’iyacu ziherewe uburenganzira bwo gusoma misa zo ku cyumweru, kujya mu misa zo ku cyumweru bisaba kubanza kwiyandikisha. Ni imwe ngamba zirebana n’amabwirizwa yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umukristu rero ushyizwe kuri urwo rutonde biramunezeza cyane, bikanamugarurira ubuzima, kuko Misa, nk’uko Nyiributungane … [Komeza…]

GIKONDO : Abakristu bishimiye ifungurwa rya Kiliziya

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, ibyishimo byari byose ku bakristu ba Paruwasi gatorika yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti bitewe n’uko Kiliziya  ya paruwasi yabo iherutse gufungurwa nyuma y’igihe kinini yari imaze ifunze. Hashize icyumweru kimwe Paruwasi  Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti  Pallotti iherereye mu Karere ka Kicukiro  mu Murenge wa Gikondo, yemerewe kongera gufungura … [Komeza…]