Ububyuke mu rubyiruko rwa Paruwasi Gikondo

Guhuza urubyiruko rwa  Paruwasi ya Gikondo, ni imwe mu nshingangano  za komisiyo y’urubyiruko muri Paruwasi. Nyuma yo kumva  ko  » nta konti  y’imbaraga zabo ibaho » , kandi ko « imbaraga zidakoreshejwe icyo zigomba gukora, zigwa umugese »;  urubyiruko rwa paruwasi Gikondo narwo rwarahagurutse, rugaragaza ko rudashaka gupfurika no gupfukirana imbaraga n’impano rwifitemo. Nyuma y’umukino waruhuje n’abapadiri, rwarushijeho … [Komeza…]

« GUKURIKIZA AMATEGEKO Y’IMANA NI KO KUMENYA YEZU »

« GUKURIKIZA  AMATEGEKO Y’IMANA NI KO KUMENYA YEZU » Kuva tariki ya 14/02/2018, Kiliziya gatolika yose iri mu gihe cy’igisibo,  ni  igihe gikomeye abakristu babaho bazirikana iminsi 40 Yezu Kristu yamaze mu butayu, asenga kandi yiyiriza. Muri icyo gihe cy’igisibo, abakristu bashishikarizwa gukora inzira y’umusaraba  bazirikana inzira y’ububabare Kristu yakoze, agana ku musozi wa kaluvariyo, kudupfira. Paruwasi … [Komeza…]

PARUWASI YA GIKONDO IKOMEJE URUGENDO RW’UBWIYUNGE

Ku wa gatandatu tariki ya 03/03/2018, Paruwasi ya Gikondo yakomeje urugendo rw’umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Uru rugendo yarutangije ku wa kane tariki ya 22/02/2018, igihe yahuzaga Abihayimana bakorera muri Paruwasi ya Gikondo. Kuri uyu wa gatandatu, yari Paruwasi ikaba yari igeze ku ntera yayo ya kabiri y’urwo rugendo rw’ubwiyunge. Biro y’Inama ya Paruwasi ikaba yari yatumiye … [Komeza…]